aller à la navigation

Mu ijambo rya Kagame ryo ku italiki 13 Mutarama 2013 yatunze agatoki François Bozizé mu marenga ariko eshatu zisigaye zisigara zimushinja atabizi janvier 18 2013

Infos : , rétrolien

nzicwa-no-kutabemera.jpg

Nakomeje gutekereza ku ijambo rya Kagame yavuze ku munsi wo gusengera igihugu taliki 13 Mutarama 2013 nibaza niba ibyo avugamo rimwe na rimwe ajya afata umwanya akabigarukaho cyangwa se hari abajya bashobora kumwegera ngo bamubwire ko ibyo aba yavuze rimwe na rimwe ndetse akenshi ari na we biba bireba mbere y’uko abibwira abandi.

Hari aho Kagame ajya avuga ukuri ariko akirengagiza ko ukwo kuri kumureba cyangwa akibeshya ko kumukomera amashyi n’iyo avuze amafuti ari ukumushima ariko burya mu muco w’abanyarwanda habamo gukoma amashyi cyane ku buryo rimwe na rimwe wibaza igitumye abantu bakoma amashyi ukakibura. Wakwibaza ko ari uburyo bwo gushimisha umutware nk’uko byagendaga na kera kose iyo abagaragu babaga bagiye gutarimira umwami cyangwa iyo babaga bagiye gucyeza no kujyana amaturo ku mutware.

Tukivuga uburyo Kagame mu ijambo rye yatunze agatoki François Bozizé ni ku munota wa 47’26’’ aho yavuze ko abanyafurika ibibazo bahura nabyo rimwe na rimwe aribo babyitera kandi ngo usanga hari n’abatinyuka kwita abazungu ba papa. Nyuma rero ngo iyo ibintu bimaze kubabana bibi ngo ugasanga hari n’igihe batinyuka ngo bakababwira ngo papa, papa, nimudutabare. Arakomeza ati ubwo kandi baratabaza ab oba papa kuza kubakiza abantu babo bakwiriye kuba bategeka.

Mu minsi ishize perezida wa Repubulika ya Centre Afrika François Bozizé yatabaje perezida w’Ubufaransa François Hollande ngo amufashe guhashya abigometse ku butegetsi bwe bari bageze mu marembo y’umurwa mukuru Bangui ariko Hollande yavuniye ibiti mu matwi ahubwo amusaba kumvikana n’abo batavuga rumwe ubu bakaba bamaze gusangira ubutegetsi aho minisitiri w’intebe wari usanzweho yahise ahambirizwa akimukira uwatanzwe n’inyeshyamba  akaba yatangiye imirimo ye none taliki 17 Mutarama 2013.

Kagame n’ubwo yaneguye François Bozizé ntawashidikanya ko yamurushije ubutwari yemera gukemura ibibazo igihugu kitagiye mu cyunamo no mu kangaratete. Kuri Kagame ibi abyita ububwa kuko n’ubwo yaneguye mugenzi we wa Centre Afrika yibagiwe ko na we hari abo ashinzwe kuyobora ubu yaciriye mu gihome ba Ingabire, Mushayidi, Ntaganda, Niyitegeka n’abandi ndetse abandi abacira ishyanga anabakurikiranayo kubica nka General Kayumba Nyamwasa n’abandi tutiriwe turondora buri wese uzi iby’iki gihugu asanzwe azi.

Kagame ntakeneye gutabaza ba papa kuko bamuteye umugongo ariko umunsi yageze iyo umwana arira nyina ntiyumve birashoboka ko azatabaza n’ubwo ntawe uzaba amwumva aka Kadafi wagize ati ntimunyice ariko amaraso kubera ko ari mabi na we yahatakarije ubuzima kandi burya amaraso arasama. Kagame ubu wiyemeje kudatabaza ahubwo akaba akangurira abanyarwanda guhangana n’abazungu ashobora kuba yibeshya ko abaturage bamukunda. Yakagombye kurebera ku baturage ba Libiya byari bisanzwe binazwi ko bakundaga Kadafi ariko igihe cyarageze byose birahinduka. Kuba yaraneguye François Bozizé ashobora kuba yarirengagije ibyabaye kuri bagenzi be barimo na ba Laurent Gbagbo wari usanzwe ari inshuti ye magara, cyakora yaje kugera aho yibuka ko hari abarangije nabi maze abwira abamukomera amashyi ko ngo abemeye abazungu bose ngo barangije nabi avuga ko we azicwa no kutabemera aho kwicwa no kubemera.

Kagame ariko ashobora kuba yarabivuze atekereza kuri bimwe mu byabaye byamwibukije ko agomba guhindura ingendo : Kadafi yahaye Nicolas Sarkozy amadorali yo kwiyamamaza mu mwaka wa 2007 ariko ni we (Sarkozy) wafashe iya mbere mu kumurashisha indege kabuhariwe z ‘intambara mu mwaka wa 2011 mu gihe bivugwa ko Kagame na we yaba yarahaye Sarkozy akayabo k’amadorali yo kwiyamamaza mu mwaka wa 2012.

Kagame ashobora kuba yarasanze byose ari kimwe ahubwo akaba yarabihombeyemo aho yatanze amadorali ye yizeye ko Sarkozy yari gutorwa agapfa gukomeza akamujajaba ho akaba yamworohereza umusonga yari amaranye iminsi bitewe n’uko abatavuga rumwe n’ubutegetsi bari bamaze kumushegesha bamukuye kuri ba papa we (Abongereza n’Abanyamerika) n’ubwo yasigaranye na ba mama we nka ba Suzan Rice ariko byose bikanamupfira ubusa.

Ubu rero yemeye guhebera urwaje ati nzicwa no kutabemera kuko kubemera nasanze ntacyo bimariye. Kagame ashobora kuba amaze kwiheba ku buryo bugaragara kandi ashobora kuba atazi ko hari umunsi abaturage bazamuhagurukana akabura iyo akwirwa n’abo ba papa we (abahoze ari ba papa) yarabihenuyeho. Iyo witegereje kandi aho ibintu bigeze mu Rwanda usanga ibyo bihe bitari kure kuko ubu n’umwana wo mu cyaro azi ko u Rwanda rwugarijwe n’ibihe bikomeye.

François Bozizé yakemuye ikibazo cye yemera kumvikana n’abo yari ashinzwe kuyobora bituma agumana ubutegetsi wenda na Kagame nibamurasa ashobora kuzemera kumvikana kereka nakomeza kuba intagondwa kugeza aha Kadafi naho ubundi n’ubwo yanenze François Bozizé njye namugira inama yo kureba kure nka we akumvikana n’abatavuga rumwe na we aho kureba hafi nka Kadafi wizeraga ko azica imbeba n’inyenzi akazimara ariko akaba ari we uzibanziriza.

Rwanda Leaders Fellowship Prayer Breakfast attended by President Kagame- Kigali, 13 January 2013 http://www.youtube.com/v/k3eZQIycTIw&feature=player_detailpage

Nkunda L.
Kigali City

//

Partagez !
//


Créer mon Blog | Nouveaux blogs | Top Tags | articles | blog Gratuit | Abus?