aller à la navigation

Kuki 2012 FPR yahisemo kwizihiza umunsi w’ubwigenge aho kwizihiza uwo kwibohoza nk’uko yari isanzwe ibikora? juillet 1 2012

Infos : , rétrolien

kagame-in-2012-independence-day.jpgTaliki ya 1 Nyakanga 1962, taliki 1 Nyakanga 2012, imyaka 50 irashize u Rwanda ruvuye mu bukoronize bwari bwarakomotse ku bazungu. Taliki 1 Nyakanga 1993, taliki 1 Nyakanga 2012, imyaka 19 irashize mu Rwanda hatizihizwa umunsi w’ubwigenge ku ngoma ya FPR na Kagame uyiyoboye. Uyu munsi wari warashimbujwe iya 4 Nyakanga aho FPR yari yarahisemo kwizihiza umunsi yafatiyeho igihugu kuko aribwo yatangaje ku mugaragaro ko yafashe Kigali igashyiraho guverinoma. Uyu munsi warangwaga n’ibirori n’akarasisi ka gisirikari ndetse na rubanda rwose rurimo n’abanyeshuri mu mashuri y’ingeri zose, abakozi bal eta n’ab’ibigo byigenga ndetse n’abikorera utwabo bose bahuriraga mu karasisi kasaga n’aka gisirikari, ingabo zikiyereka shebuja (Kagame) maze ingoma zikoswa zikanihira.

Uyu munsi taliki 1 Nyakanga 2012, FPR yahisemo kuwizihiza aho kubikora nk’uko byari bisanzwe maze ihitamo kugira uwa 4 Nyakanga uw’ikiruhuko. Ibi bisa n’ibyahinduye isura maze ibyari imbere bisa n’ibije inyuma habaho guhinduranya. Gusa abantu benshi bibajije impamvu y’iri hinduranya mu by’ukuri risa n’iryatunguye abanyarwanda n’ubwo ngo Kagame akomeza kwikoma abakoloni n’abandi baharaniye ubwigenge ko ngo bajyanye u Rwanda mu icuraburindi we ngo akaba yararukuye muri iryo curaburindi. Nyamara ibi bamwe si ko babibona kuko bavuga kuva FPR yafata ubutegetsi ndetse na mbere y’aho amaraso atigeze areka kumeneka, ubu abanyarwanda bakaba babaho mu bwoba burenze kamere ku buryo batinya kugira icyo bavuga cyane cyane cyo kunenga ngo batava aho bahasiga agatwe. Nguko ukwibohoza cyangwa ubwigenge abanyarwanda bizihiza uyu munsi.

FPR ngo yaba igeze aharenga igahitamo kujijisha ikora ibyo yari yarahakanye gukora

children-in-independance-day.pngKuba rero FPR ihisemo guhindura igafata umunsi w’ubwigenge ikawukoraho ibirori ndetse uwo yitaga uwo kwibohoza ikawuharira ikiruhuko gusa yari isanzwe igenera umunsi w’ubwigenge kuya 1 Nyakanga abantu bamwe barabibona nk’ikinamico FPR yashatse gukina kubera ko muri iyi minsi ya none isa n’imaze guhabwa akato mu myifatire yayo idasanzwe yo kwikoma buri muntu wese ushatse kugira icyo ayivugaho cayane cyane cyo kuyinenga. Nyamara abakurikirana bemeza ko iri jijisha FPR itangiye gukora ryaba rituruka ku gitutu kimaze iminsi kitayoroheye ku buryo irebye nabi ishobora guhabwa akato burundu gashobora no kuyisenya burundu ikibagirana.

Twakwibutsa ko FPR iherutse no gufata icyemezo cyo guhindura itegeko rirebana n’icyaha cy’ingengabitekerezo ya jenoside kuko ryakomejwe kwamaganwa n’abanyepolitiki batavuga rumwe nayo ndetse n’imiryango mpuzamahanga itegamiye kuri leta iharanira uburenganzira bwa muntu. Iri tegeko rikaba ryaravuzwe cyane mu rubanza rwa Victoire Ingabire umuyobozi wa FDU Inkingi aho ryakoreshejwe n’ubushinjacyaha bumurega icyaha cy’ingengabitekerezo ya jenoside, ivangura n’amacakubiri  akaza gutanga ikirego mu rukiko rw’Ikirenga agaragaza ko iryo tegeko ribangamiye itegeko nshinga none inama y’abaminisitiri ikaba yaratoye umushinga wo kurivugurura mu gihe urubanza rwa Ingabire na Leta kuri iryo tegeko ruteganyijwe taliki 19 Nyakanga 2012. Gusa ababirebera mu ishusho yabyo baremeza ko aho FPR igeze ari kure (habi) ku buryo basanga nta yandi mahitamo ifite n’ubwo abenshi banemeza ko igihe cyo kwikubita agashyi cyaba cyarayirangiranye ikaba imeze nka Ninive yo mu gihe cya Yona.

Umusomyi wa RLP

Kigali city


Créer un Blog | Nouveaux blogs | Top Tags | 360 articles | blog Gratuit | Abus?